
2 Tim 2: 1-26
Mu busore bwa Timoteo, n’ubuhereza bwe, hari byinshi byamugamburuzaga.
Paulo aramuhugura uko yabyitwaramo
👉Ukeneye gukomerera mu buntu bubonerwa muri Yesu Kristo.
Timoteo ni umwigishwa mwiza wo kwizerwa Niyo mpamvu Paulo amusaba ibi :
2 Tim 2:2
👉 kandi
ibyo wanyumvanye imbere y’abahamya benshi, [mpamya ko wabyakiriye neza]
[Nawe rero] ubimenyeshe abantu bo kwizerwa [Abo nabo] bazashobora kubyigisha abandi.
Kuki ??
Kuko Ubutumwa bwiza bukwiye gukomeza KWAMAMAZWA, _ _nibyo Imana ishaka.
#2
[Timoteo we]
✅Uri umusirikare mwiza wa Yesu, kdi
Uri mw’irushanwa
Uri n’Umuhinzi
2 Tim 2: 4
👉umusirikare ntiyivanga niby’iyi si [kwezwa]
👉Urushanwa ahembwa kuko yabikoze nkuko bitegetswe [kumvira]
👉Umuhinzi we, akorana umuhate kuko niwe wa mbere urya ku mbuto. [guhembwa]
2 Tim 2: 7
👉Zirikana ibyo mvuze, kuko Umwami wacu azaguha ubwenge muri byose.
_Paulo ati: _
Nubwo ndenganyirizwa ubutumwa, ngahambirwa iminyururu, [igikuru kinezeza], nuko Ijambo ry’Imana ryo ntawariboha ngo bikunde.
#3
Ibyerekeye kwirinda impaka.
– Kiriya gihe (kimwe n’uyu munsi), abakristo batumvaga ko Gukizwa ari gupfa kuri Kamere, no Kuzukana ubuzima bushya bwo muri Kristo, bahoranaga impaka z’urudaca, niyo mpamvu Paulo yasabaga Timoteo kutabyitaho.
2 Tim 2: 14 -15
👉Ujye ubibutsa ibyo, ubihanangiririze imbere y’Imana ko bareka kurwanira amagambo kuko ari nta cyo bimaze, ahubwo bigusha abumva.
👉Amagambo y’amanjwe uyazibukire
👉Abayavuga nka Humenayo na Fuleto bazarushaho kuba babi
[Bene abo]Amagambo yabo yubika KWIZERA kwa benshi [Hunga!]
Nyamara nubwo Bavangavanga, ntibibuza ko Uwiteka azi abe.
[Kandi umenye ni iki mwana wanjye],
#4
✅Umuntu wese azahinduka icyo yemeye kuba cyo
2 Tim 2: 20 -21
👉Mu nzu y’inyumba ntihabamo ibintu * *a) by’izahabu
b) n’iby’ifeza gusa, ahubwo habamo
c) n’iby’ibiti
d) n’iby’ibumba, kandi bimwe babikoresha iby’icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni.
👉Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya,
[Ni ibiki ??]
n’ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby’icyubahiro…
Kubw’ibyo nkubwiye [Timoteo we],
✅Niwemerera irari rya gisore ntuzaba icyo Gikoresho cyiza,
Hunga rero iby’ubusore
Ntukemere guha umwanya wawe ibibazo by’ubupfu, n’abaswa kuko uba ukinguye umuryango w’amahane
2 Tim 2: 24
[Kandi umenye ko]
👉umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana,
👉Abamugisha impaka baza,
akabagaruza ubugwaneza, kuko ahari bakizwa bakamenya UKURI, bakava mu mutego wa satani.