Preparing the Bride of Christ [Ephesians 5:27]

KUMVIRA IMANA KWAWE NI UMUGISHA KU BANDI / YOUR OBEDIENCE IS A BLESSING TO OTHERS

Theme: KUMVIRA IMANA / OBEDIENCE. (Part 2)

 

 

KUMVIRA IMANA KWAWE NI UMUGISHA KU BANDI.

 

Iyo umuntu yumviye Imana ni umugisha ku bandi, kandi byubahisha Imana. Imana ituvugisha mu buryo bwinshi kugirango itwigishe, iduhindure, kandi ituyobore.

Urugero Bibiliya iduha ni urw’umuhanuzi Yona Imana yatumye, akabanza kuyigomeraku nshuro ya mbere. Ariko kuko Imana ari inyembabazi, yongera kumwohereza inshuro ya kabiri kugirango aburire abantu bekurimbuka. Mu gihe cyacu natwe abizeye Imana dufite imigambi itandukanye Imana yateganyije gusohoza idukoresheje. Ikorera muri tweibyo ishaka gusohoza. Kubera ko turi umuyoboro w’ibyo Imana yifuza gusohoza mu bandi, Imana irabitubwira mu buryo butandukanye ariko rimwe na rimwe ntitubyiteho.Ni yo mpamvu ari ngombwa ko twumvira ubushake bw’Imana ndetse n’igihe twumva bituremereye, kuko ariyo iba yabidusabye. Tugomba kubikora tutabanje kugorana nka Yona, tuzirikana akaga yahuye nako akamara iminsiitatu mu nda y’urufi.

Ni kenshi umuntu akora ibijyanye n’ubushake bwe aho kumviraImana no gushyira mu bikorwaubushake bwayo. Urugero, Abeli yatuye Imana ituro ryiza kurusha umuvandimwe weKayini,maze Imana yereka Kayini ko natura ituro ryiza nawe azemerwa. Ariko Kayiniaho kumvira Imana ahitamo kwica Abeli.

Hari byinshi mu buzima bitera abantu kwishyira hejuru mu mutima, ntibumvire Imana birimo: amacakubiri ashingiye ku moko, icyubahiro, ubutunzi, cyangwa ku nyigisho mbi. Maze umuntu akiyibagiza ko kumvira Imana ku giti cye ari umugisha kuri benshi. Ni ngombwa ko twiyoroshya tugashyira mu bikorwaintego y’Imana kugirango duheshe umugisha abandi kandi twese twubahishe Imana.

Ibyanditswe: Yobu 33:14; Yona 3:1-10; Yona 1:1-16; Itangiriro 4:1-9

 

YOUR OBEDIENCE IS A BLESSING TO OTHERS

Obeying God personally is a blessing to others, and it honours God. God speaks to use in various ways in order to teach, transform and guide us.

The Bible gives us an example of Jonah. The Lord sent him to the people in Nineveh for the first time, but he refused. Then, He gave him a second chance to go and warn them because of His mercy to avoid perishing. Nowadays, God still has plans to fulfil through us in the interest of others as well. God speaks to us in several ways, but sometimes we don’t care about it. We must obey the will of God even though it may be challenging. We should do it without resisting like Jonah, keeping in mind the trouble he encountered by spending three days in the belly of a big fish.

Often, we act according to our own will instead of obeying and putting into practice the will of God. Looking at Biblical example, Abel gave a pleasing offering to God, whereas the one of his brother Cain wasn’t. Then, God gave Cain a second chance to do what is right in order to be accepted. Unfortunately, Cain decided to kill his brother instead.

There different things that lead people to boost and disobey God including discrimination on tribal grounds, honour and position, riches, or wrong doctrines. Then, a person can deceive himself and fail to obey God, which affects the blessing of others. Thus, we should humble ourselves and put into practice God’s purpose for the blessing of others and His honour.

Scriptures: Job 33:14; Jonah 3:1-10; Jonah 1:1-16; Genesis 4:1-9